Bang Media

Video z'Urwenya

Abagore n’abagabo bafite umubyibuho ukabije bahura n’ikibazo cyo kutubaka urugo neza

Abagore bafite umubyibuho ukabije bagira ibibazo mu gihe cyo guhitamo uwo barwubakana mu gihe bagenzi babo b’abagabo bakunze guhura n’ikibazo cyo kudafata umurego mu gihe bagiye kurangiza amabanga y’urugo, nk’uko ubushakashatsi bwakorewe mu Burayi bugashyirwa ahagaragara kuri uyu wa gatatu bubyemeza.


Ibyo ni ibyatangajwe n'ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo n’abagore barenga ibihumbi cumin a bibiri (12.000) bafite hagati y’imyaka 18 na 69 ku buryo babona ubuzima bwabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, maze ibizubizo batanze abahanga bakabisesengura bagendeye ku ngano y’ibiro byabo.

Abahanga bakaba barabonye ko abagore babyibushye bagira amahirwe make yo kubona abagabo (ku rugero rwa 30%) ugereranyije na bagenzi babo bafite umubyibuho uringaniye. Nyamara ku bagabo ho nta tandukanirizo rigaragara riri hagati y’abafite umubyibuho ukabije n’abari mu rugero ruringaniye.

Ibi ariko bitangajwe mu gihe ubushakashatsi bwakozwe mbere bwari bagaragaje ko ibibazo abagore n’abagabo babyibushye bahura na byo byenda kungara ariko kuri ubu abashakashatsi batangajwe n’iryo tandukaniro hagati y’ibitsina byombi.

Umwe mu bashakashatsi witwa Kaye Wellings asobanura iryo tandukaniro mu bisubizo by’ubushakashatsi bwabo muri aya magambo “Birashoboka ko impamvu yaba iterwa n’uko abagore bihanganira abagabo babyibushye kurusha uko abagabo bihanganira abagore barengeje ibiro.”

Ku bw’abo bahanga, ibibazo abantu bafite umubyibuho urengeje bahura na byo bishobora kuba biterwa no kugira ugutegwa kwinshi mu mikorere y’umubiri wabo, kuba ubwabo nta cyizere biha no kuba bagenze babo babana babannyega.

Abahanga kandi bavumbuye ko abagore babyibushye bikabije ari bo ba nyuma mu bagore mu kugana inzego zo kuringaniza ibyaro kandi bakagira umwaku wo kuba batasama ku rugero rwikubye inshuro 4 bagenzi babo bafite umubiri uringaniye. Ikindi ni uko abagore batwite kandi babyibushye bikabije bakunze guhura n’ibibazo byinshi mu gihe cyo kwibaruka no guhitanwa n’inda ugereranyije na bagenzi babo bafite umubiri uringaniye.

Aba bahanga kandi babonye ko abagore bafite umubyibuho ukabije bakunze no kugira abagabo babyibushye cyane ku rugero rwa 70% mu gihe ku bagabo, ugira umugore na we ubyibushye cyane, ijanisha ryari 40% ku bagabo babajijwe.

Ku bwa muganga Sandy Goldbeck Wood, impuguke mu buvuzi mu bibazo biterwa n’imikorere y’ibitsina ukorera i Londres, kimwe mu bisubizo cyaba ko abaganga baganiriza abagore bafite umubyibuho ukabije ku bijyane no kuringaniza imbyaro.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Nubwo bigoye, abaganga bagomba kwishyiramo akanyabugambo maze bakabaganiriza kuri icyo kibazo”.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment